18.9 C
Rwanda
Saturday, July 27, 2024

ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z’U RWANDA 2024

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira tariki ya 13 Gashyantare kugeza ku ya 11 Werurwe 2024.

Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako bakazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami avugwa muri iri tangazo.

Abahamagawe ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba uri Umunyarwanda
  2. Kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 21
  3. Kuba wararangije amashuri 6 yisumbuye kandi ufite amanota akwemerera kujya muri Kaminuza y’u Rwanda
  4. Kuba ufite ubuzima buzira umuze
  5. Kuba utarigeze uhamwa n’icyaha
  6. Kuba udakurikiranweho icyaha
  7. Kuba utarirukanwe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse warakorewe ihanagurwabusembwa
  8. Kuba utagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta
  9. Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire
  10. Kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu ngabo z’ u Rwanda

Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ni ibi bikurikira:

  • Mu ishami rya General Medicine, amanota asabwa, ni A mu mashami ya PCB, BCG na MCB.
  • Abifuza kwiga muri Mechanical Engineering; amanota asabwa ni A-B mu mashami ya MPG na PCM.
  • Abifuza kwiga muri Computer Engineering amanota asabwa ni A-B mu ishami rya MPC.
  • Abifuza kwiga muri Mathematics amanota asabwa ni B-C mu mashami ya MPG, PCM na MPC.
  • Abifuza kwiga muri Physics, barasabwa kuba barabonye amanota B-C mu mashami ya MPG, PCM na MPC.
  • Abifuza kwiga mu ishami rya Chemistry bagomba kuba barabonye amanota B- C mu mashami ya PCB, BCG na MCB.
  • Abifuza kwiga mu ishami rya Biology amanota asabwa ni B-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB.
  • Abifuza kwiga Social and Military Sciences barasabwa kuba barabonye amanota A-B mu mashami ya MEG, HEG, HGL, HEL, LEG hamwe n’abize TTC bafite amanota 70% kujyana hejuru.
  • Abifuza kwiga Ubuforomo (Advanced Diploma of Nursing) barasabwa kuba barabonye amanota C-D mu mashami ya PCB, BCG, MCB.

Ibyangombwa bazitwaza igihe cyo gukora ibizamini:

  1. Indangamuntu
  2. Icyemezo cy’amashuri wize kiriho umukono wa Noteri
  3. Icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge
  4. Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko

Ibizamini by’ijonjora bizakorwa kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 19 Werurwe 2024, saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:

  1. Intara y’Amajyaruguru:
  2. Mu karere ka Gicumbi ni tariki ya 12 Werurwe kuri Stade ya Gicumbi.
  3. Mu karere ka Burera ni tariki ya 13 Werurwe ku karere ka Burera.
  4. Mu karere ka Musanze ni tariki ya 14 Werurwe kuri Stade Ubworoherane.
  5. Mu karere ka Gakenke ni tariki ya 15 Werurwe ku kibuga cy’umupira cya Ngando.
  6. Mu karere ka Rulindo ni tariki ya 16 Werurwe ku kibuga cya Gasiza.
  • Umujyi wa Kigali:
  • Mu karere ka Gasabo ni tariki ya 17 Werurwe kuri Stade ya ULK.
  • Mu karere ka Nyarugenge ni tariki ya 18 Werurwe kuri Pele Stadium.
  • Mu karere ka Kicukiro ni tariki 19 Werurwe kuri Stade ya IPRC Kicukiro.
  • Intara y’Amajyepfo:
  • Mu karere ka Nyamagabe, ni tariki ya 12 Werurwe kuri Stade ya Nyamagabe.
  • Mu karere ka Nyaruguru ni tariki ya 13 Werurwe ku kibuga cy’umupira cya Ndago.
  • Mu karere ka Gisagara ni tariki ya 14 Werurwe ku biro by’akarere.
  • Mu karere ka Huye ni tariki ya 15 Werurwe kuri Stade ya Huye.
  • Mu karere ka Nyanza ni tariki ya 16 Werurwe kuri Stade i Nyanza.
  • Mu karere ka Ruhango ni tariki ya 17 Werurwe ku biro by’akarere.
  • Mu karere ka Muhanga ni tariki ya 18 Werurwe kuri Stade ya Muhanga.
  • Mu karere ka Kamonyi ni tariki ya 19 Werurwe ku biro by’akarere.
  • Intara y’Iburasirazuba:
  • Mu karere ka Kirehe ni tariki ya 12 Werurwe ku biro by’akarere ka Kirehe.
  • Mu karere ka Ngoma ni tariki ya 13 Werurwe i Ngoma ku kibuga cy’umupira.
  • Mu karere ka Nyagatare ni tariki ya 14 Werurwe ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare.
  • Mu karere ka Gatsibo ni tariki ya 15 Werurwe ku biro by’akarere ka Gatsibo.
  • Mu karere ka Kayonza ni tariki ya 16 Werurwe ku biro by’ akarere ka Kayonza.
  • Mu karere ka Rwamagana ni tariki ya 17 Werurwe ku biro by’akarere i Rwamagana.
  • Mu karere ka Bugesera ni tariki ya 18 Werurwe kuri Stade ya Bugesera.
  • Intara y’Iburengerazuba:
  • Mu karere ka Ngororero ni tariki ya 12 Werurwe kuri Stade ya Ngororero.
  • Mu karere ka Nyabihu ni tariki ya 13 Werurwe mu kigo cya gisirikare cya Mukamira.
  • Mu karere ka Rubavu ni tariki ya 14 Werurwe kuri Stade ya Rubavu.
  • Mu karere ka Rutsiro ni tariki ya 15 Werurwe kuri Stade ya Rutsiro.
  • Mu karere ka Karongi ni tariki ya 16 Werurwe ku biro by’akarere ka Karongi.
  • Mu karere ka Nyamasheke ni tariki ya 17 Werurwe ku biro by’akarere.
  • Mu karere ka Rusizi ni tariki ya 18 Werurwe kuri Stade ya Rusizi.

Iri tangazo mushobora kurisoma kandi ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo www.mod.gov.rw

official announcement can be found here: Official announcement

Official Announcement

Related Articles

Stay Connected

2,344FansLike
1,267FollowersFollow
2,897SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Latest Articles

- Advertisement -
Open chat
1
Hello There👋.
Ask me about scholarships, Universities and Student Opportunities. I reply Fast!