TheHuye.Com

ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z’U RWANDA 2024

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira tariki ya 13 Gashyantare kugeza ku ya 11 Werurwe 2024.

Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako bakazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami avugwa muri iri tangazo.

Abahamagawe ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba uri Umunyarwanda
  2. Kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 21
  3. Kuba wararangije amashuri 6 yisumbuye kandi ufite amanota akwemerera kujya muri Kaminuza y’u Rwanda
  4. Kuba ufite ubuzima buzira umuze
  5. Kuba utarigeze uhamwa n’icyaha
  6. Kuba udakurikiranweho icyaha
  7. Kuba utarirukanwe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse warakorewe ihanagurwabusembwa
  8. Kuba utagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta
  9. Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire
  10. Kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu ngabo z’ u Rwanda

Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ni ibi bikurikira:

Ibyangombwa bazitwaza igihe cyo gukora ibizamini:

  1. Indangamuntu
  2. Icyemezo cy’amashuri wize kiriho umukono wa Noteri
  3. Icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge
  4. Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko

Ibizamini by’ijonjora bizakorwa kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 19 Werurwe 2024, saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:

  1. Intara y’Amajyaruguru:
  2. Mu karere ka Gicumbi ni tariki ya 12 Werurwe kuri Stade ya Gicumbi.
  3. Mu karere ka Burera ni tariki ya 13 Werurwe ku karere ka Burera.
  4. Mu karere ka Musanze ni tariki ya 14 Werurwe kuri Stade Ubworoherane.
  5. Mu karere ka Gakenke ni tariki ya 15 Werurwe ku kibuga cy’umupira cya Ngando.
  6. Mu karere ka Rulindo ni tariki ya 16 Werurwe ku kibuga cya Gasiza.

Iri tangazo mushobora kurisoma kandi ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo www.mod.gov.rw

official announcement can be found here: Official announcement

Official Announcement

Exit mobile version