23.2 C
Rwanda
Friday, September 13, 2024

ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z’U RWANDA

Ubuyobozi bukuru bw’ Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’abasirikare bato ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira tariki ya 1 Ukuboza kugeza tariki ya 31 ukuboza 2023 .

Abahamagawe ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba uri Umunyarwanda;
  2. Kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 25;
  3. Kuba ufite ubuzima buzira umuze;
  4. Kuba utarigeze uhamwa n“icyaha:
  5. Kuba udakurikiranweho icyaha;
  6. Kuba utarirukanwe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse warakorewe ihanagurwabusembwa;
  7. Kuba utagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta;
  8. Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire;
  9. Kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda:
  10. Kuba ufite icyemezo kigaragaza ko warangije byibuze amashuri 3 yisumbuye kuzamura.

Ibyangombwa bazitwaza igihe cyo gukora ibizamini ni ibi bikurikira:

  1. Indangamuntu;
  2. Icyemezo cyerekana ko warangije amashuri atatu yisumbuye no kuzamura;
  3. Icyemezo   cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge;
  4. Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.

Ibizamini by’ijonjora bizakorwa kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 17 Mutarama 2024, bizajya bitangira saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:

  1. intara y’Amajyaruguru:
  • Mu karere ka Gicumbi ni tariki ya 2 n’iya 3 Mutarama kuri Stade ya Gicumbi.
  • Mu karere ka Burera ni tariki ya 4 n’iya 5 Mutarama ku biro by’akarere.
  • Mu karere ka Musanze ni tariki ya ó n’iya 7 Mutarama kuri Stade Ubworoherane.
  • Mu karere ka Gakenke ni tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama ku kibuga cy’umupira cya Ngando.
  • Mu karere ka Rulindo ni tariki ya 10 n’iya 11 Mutarama ku kibuga cya Gasiza.

B. Intara y’Amajyepfo:

  • Mu karere ka Nyamagabe, ni tariki ya 2 n’iya 3 Mutarama kuri Sitade ya Nyamagabe.
  • Mu karere ka Nyaruguru ni tariki ya 4 n’iya 5 Mutarama ku kîbuga cy’umupira cya Ndago.
  • Mu karere ka Gisagara ni tariki ya 6 n’iya 7 Mutarama ku biro by’akarere.
  • Mu karere ka Huye ni tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama kuri Stade ya Huye.
  • Mu karere ka Nyanza ni tariki ya 10 n’iya 11 Mutarama kurt Stade i Nyanza.
  • Mu karere ka Ruhango ni tariki ya 12 n’iya 13 Mutarama ku biro by’akarere.
  • Mu karere ka Muhanga ni tariki ya 14 n’iş a 15 Mutarama kuri Stade ya Muhanga.
  • Mu karere ka Kamonyi ni tariki ya 16 n‘iya 17 Mutarama ku biro by’akarere.

C. Intara y’Iburasirazuba:

  • Mu karere ka Kirehe ni tariki ya 2 n‘iya 3 Mutarama ku biro by’akarere ka Kirehe.
  • Mu karere ka Ngoma ui tariki ja 4 n‘iya 5 Mutarama i Ngoma ku kibuga cy’umupira.
  • Mu karere ka Nyagatare ni tariki ya 6 n’iya 7 Mutarama ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare.
  • Mu karere ka Gatsibo ni tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama ku biro by’akarere ka Gatsibo. Mu karere ka Kayonza ni tariki ya 10 n‘iya 11 Mutarama ku biro by’ akarere ka Kayonza.
  • Mu karere ka Rwamagana ni tariki ya 12 n’iya 13 Mutarama ku biro by’akarere i Rwamagana.
  • Mu karere ka Bugesera ni tariki ya 14 n’iya 15 Mutarama kuri Stade ya Bugesera.

D. Intara y’Iburengerazuba:

  • Mu karere ka Ngororero nl tariki ya 2 n iya 3 Mutarama kuri Stade ya Ngororero.
  • Mu karere ka Nyabihu ni tariki ya 4 n’iya 5 Mutarama mu kigo cya gisirikare cya Mukamlra.
  • Mu karere ka Rubaxu ni tariki ya 6 n’iya 7 Mutarama kuri Stade ya Rubavu.
  • Mu karere ka Rutsiro ni tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama kuri Stade ya Rutsiro.
  • Mu karere ka Karongi ni tariki ya 10 n’iya 11 Mutarama ku biro by’akarere ka Karongi.
  • Mu karere ka Nyamasheke ni tariki ya 12 n’iya 13 Mutarama ku biro by’akarere.
  • Mu karere ka Rusizi ni tariki ya 14 n iya 15 Mutarama kuri Sitade ya Rusizi.

E. Umujyi wa Kigali:

  • Mu karere ka Kicukiro ni tariki ya 12 n’iya 13 Mutarama kurt Stade ya ÏPRC Kicukiro.
  • Mu karere ka Gasabo ni tariki ya 14 n’iya 15 Mutarama kuri Stade ya ULK.
  • Mu karere ka Nyarugenge ni tariki 16 n‘iya 17 Mutarama kuri Pele Stadium.

Iri tangazo mushobora kurisoma kandi ku rubuga rwa Mînisiteri y’Ingabo (mod.gov.rw)

OFFICIAL ANNOUNCEMENT

Related Articles

Stay Connected

2,344FansLike
1,267FollowersFollow
2,897SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Latest Articles

- Advertisement -
Open chat
1
Hello There👋.
Ask me about scholarships, Universities and Student Opportunities. I reply Fast!