TheHuye.Com

ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z’U RWANDA

Ubuyobozi bukuru bw’ Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’abasirikare bato ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira tariki ya 1 Ukuboza kugeza tariki ya 31 ukuboza 2023 .

Abahamagawe ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba uri Umunyarwanda;
  2. Kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 25;
  3. Kuba ufite ubuzima buzira umuze;
  4. Kuba utarigeze uhamwa n“icyaha:
  5. Kuba udakurikiranweho icyaha;
  6. Kuba utarirukanwe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse warakorewe ihanagurwabusembwa;
  7. Kuba utagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta;
  8. Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire;
  9. Kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda:
  10. Kuba ufite icyemezo kigaragaza ko warangije byibuze amashuri 3 yisumbuye kuzamura.

Ibyangombwa bazitwaza igihe cyo gukora ibizamini ni ibi bikurikira:

  1. Indangamuntu;
  2. Icyemezo cyerekana ko warangije amashuri atatu yisumbuye no kuzamura;
  3. Icyemezo   cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge;
  4. Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.

Ibizamini by’ijonjora bizakorwa kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 17 Mutarama 2024, bizajya bitangira saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:

  1. intara y’Amajyaruguru:

B. Intara y’Amajyepfo:

C. Intara y’Iburasirazuba:

D. Intara y’Iburengerazuba:

E. Umujyi wa Kigali:

Iri tangazo mushobora kurisoma kandi ku rubuga rwa Mînisiteri y’Ingabo (mod.gov.rw)

OFFICIAL ANNOUNCEMENT

Exit mobile version