19.9 C
Rwanda
Tuesday, October 22, 2024

ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MURI KAMINUZA Y’U RWANDA (UNIVERSITY OF RWANDA) MU MWAKA W’AMASHURI 2024.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (Higher Education Council) buramenyesha abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri 2023 bakaba bifuza gusaba inguzayo yo gutangira kwiga umwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) mu mwaka w’amashuri 2024, ibi bikurikira:

1.Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 18/06/2024 kugeza ku ya 04/07/2024. Nyuma y’ayo matariki nta busabe bw’inguzanyo buzakirwa.

2. Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze kwemererwa umwanya (admission) muri “University of Rwanda”.

3. Gusaba inguzanyo bikorwa hakoreshejwe umurongo wa interineti, usaba agakurikiza amabwiriza.

4. Abemerewe gusaba inguzanyo ni abarangije amashuri yisumbuye muri 2023 gusa, cyangwa abahawe “equivalence” na NESA yerekana ko barangije muri 2023 ku bize hanze cyangwa abize muri porogaramu zo hanze.

5. Abafite “equivalence” basabwa kuzuza neza amakuru yabo harimo numero y’indangamuntu, numero ya “equivalence” (ahuzuzwa index number), nʼandi makuru yose yasabwe.

6. Usaba inguzanyo agomba kuzuza neza amakuru yose asabwa. Ubusabe bwujujwe nabi cyangwa butujuje ibisabwa ntabwo buzasuzumwa.

official announcement

Related Articles

Stay Connected

2,344FansLike
1,267FollowersFollow
2,897SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Latest Articles

- Advertisement -
Open chat
1
Hello There👋.
Ask me about scholarships, Universities and Student Opportunities. I reply Fast!