23.2 C
Rwanda
Friday, September 13, 2024

ITANGAZO RIREBA ABASABYE INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC) MU MWAKA W’AMASHURI 2022-2023

Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru/Higher Education Council (HEC) buramenyesha abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnics/IPRCs), bazatangira umwaka wa mbere (1st Year) mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, ko ibyavuye mu busabe bw’inguzanyo yo kwiga biboneka banyuze kuri https://mis.hec.gov.rw/bursary/check-result
Uwasabye inguzanyo yinjiza ahabugenewe « Registration number » akabona ibyavuye mu busabe bwe bw’inguzanyo, ndetse akaba yabona urupapuro rwerekana ibyavuye mu busabe bwe.

Ibyagendeweho mu gutanga inguzanyo ni ibi bikurikira:

  1. Amanota umunyeshuri yagize asoza amashuri yisumbuye ahabwa 50%
  2. Ibyo umunyeshuri agiye kwiga mu Ishuri Rikuru 50%

Icyitonderwa:

  1. Amanota uwasabye n’uburyo yabazwemo biboneka ku mugereka w’iri tangazo. Impuzandengo yafatiweho ni 90% kubagiye kwiga “Science, Technology, Engineering and Mathematics (STEM)” na 60% kubagiye kwiga “Non STEM”
  2. Umunyeshuri uzahindura ibyo yahawe kwiga ashobora gutakaza inguzanyo,
  3. HEC izakira ubujurire bw’abatishimiye ibyavuye mu busabe bwabo. Urupapuro (form) rukoreshwa mukujurira ruboneka kuri:
    https://hec.gov.rw/fileadmin/user_upload/2022-2023_INYANDIKO_Y_UBUJURIRE.pdf .
  4. Kujurira bizakorerwa ku biro bya HEC i Remera, iruhande rwa “Rwanda Education Board (REB)” cyangwa kuri email: studentquerries@hec.gov.rw kuva tariki ya 20/02/2023 kugeza kuya 02/03/2023. Nyuma yaho nta bujurire buzakirwa.

Bikorewe Kigali, kuwa 17/02/2023

Related Articles

Stay Connected

2,344FansLike
1,267FollowersFollow
2,897SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Latest Articles

- Advertisement -
Open chat
1
Hello There👋.
Ask me about scholarships, Universities and Student Opportunities. I reply Fast!