Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru/Higher Education Council (HEC) buramenyesha abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnics/IPRCs), bazatangira umwaka wa mbere (1st Year) mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, ko ibyavuye mu busabe bw’inguzanyo yo kwiga biboneka banyuze kuri https://mis.hec.gov.rw/bursary/check-result
Uwasabye inguzanyo yinjiza ahabugenewe « Registration number » akabona ibyavuye mu busabe bwe bw’inguzanyo, ndetse akaba yabona urupapuro rwerekana ibyavuye mu busabe bwe.
Ibyagendeweho mu gutanga inguzanyo ni ibi bikurikira:
- Amanota umunyeshuri yagize asoza amashuri yisumbuye ahabwa 50%
- Ibyo umunyeshuri agiye kwiga mu Ishuri Rikuru 50%
Icyitonderwa:
- Amanota uwasabye n’uburyo yabazwemo biboneka ku mugereka w’iri tangazo. Impuzandengo yafatiweho ni 90% kubagiye kwiga “Science, Technology, Engineering and Mathematics (STEM)” na 60% kubagiye kwiga “Non STEM”
- Umunyeshuri uzahindura ibyo yahawe kwiga ashobora gutakaza inguzanyo,
- HEC izakira ubujurire bw’abatishimiye ibyavuye mu busabe bwabo. Urupapuro (form) rukoreshwa mukujurira ruboneka kuri:
https://hec.gov.rw/fileadmin/user_upload/2022-2023_INYANDIKO_Y_UBUJURIRE.pdf . - Kujurira bizakorerwa ku biro bya HEC i Remera, iruhande rwa “Rwanda Education Board (REB)” cyangwa kuri email: studentquerries@hec.gov.rw kuva tariki ya 20/02/2023 kugeza kuya 02/03/2023. Nyuma yaho nta bujurire buzakirwa.
Bikorewe Kigali, kuwa 17/02/2023
TheHuye.com is an educational, informational website that provides information and news related to the universities operating and located in Rwanda. We mainly aim at providing on date information for our readers and other professional help they may need. Our main goal is to help 10, 000 students this year secure places in their favorite universities in Rwanda and pursue their career of choice. TheHuye editorial Team wrote this article.