19.3 C
Rwanda
Saturday, July 27, 2024

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y’U RWANDA

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y’U RWANDA
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi, ku rwego rw’aba ofisiye bato (Cadet course) no ku rwego rw’abapolisi bato (Basic Police course) ko bazatangira kwiyandikisha ku cyicaro cya Polisi mu karere (DPU) batuyemo guhera tariki ya 22/12/2022 kugeza tariki 23/01/2023, kuva saa 08h00 -17h00, mu minsi y’akazi.

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

I. Ku rwego rwa ofisiye:

  1. Kuba ari umunyarwanda
  2. Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25
  3. Kuba ari ingaragu
  4. Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (AO) cg afite icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (A1 IPRC)
  5. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  6. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta
  7. Kuba afite ubuzima buzira umuze
  8. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
  9. Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose mu gihugu.

II. Ku rwego rw’abapolisi bato:

  1. Kuba ari umunyarwanda
  2. Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25
  3. Kuba ari ingaragu
  4. Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2)
  5. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  6. Kuba afite ubuzima buzira umuze
  7. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
  8. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta
  9. Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose mu gihugu.

Abujuje ibisabwa bagomba kuza bitwaje forumirere yujujwe neza iriho ifoto ngufi (photo passport), iboneka ku rubuga rwa Polisi (www.police.gov.rw). Fotokopi y’indangamuntu, fotokopi y’impamyabumenyi n’icyemezo kigaragaza ko ari ingaragu.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri telefoni: 0788311785, 0788311526 na 0781860024.

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y'U RWANDA1 TheHuye.Com
ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MURI POLISI Y'U RWANDA1 TheHuye.Com2

Related Articles

Stay Connected

2,344FansLike
1,267FollowersFollow
2,897SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Latest Articles

- Advertisement -
Open chat
1
Hello There👋.
Ask me about scholarships, Universities and Student Opportunities. I reply Fast!