19.3 C
Rwanda
Saturday, July 27, 2024

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWIGA MU ISHURI RIKURU RYA POLISI Y’U
RWANDA-MUSANZE

Polisi y’ u Rwanda iramenyesha abantu bose bifuza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, ko abujuje ibisabwa batangira kwiyandikisha ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda gihereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo guhera tariki ya 30 Mutarama kugeza tariki ya 18 Gashyantare 2023.

Uwiyandikisha agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari umunyarwanda
  2. Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 23
  3. Kuba yaratsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
  4. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
  5. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  6. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta 7. Kuba afite ubuzima buzira umuze
  7. Kuba ari ingaragu

Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda rifite amashami akurikira:

Kwiyandikisha bikorwa mu minsi isanzwe y’akazi kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abiyandikisha basabwa kuza bitwaje ibi bikurikira:

  1. Fotokopi y’indangamuntu
  2. Fotokopi y’urupapuro rugaragaza amanota yabonye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (Result slip)
  3. Ifishi y’abasaba kwinjira muri Polisi iboneka ku rubuga rwa Polisi (www.police.gov.rw) yujujwe neza, iriho ifoto ngufi (Passport photo) igaragara neza

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri telefoni zikurikira: 0788311785 cyangwa 0788311526

Official announcement

Related Articles

Stay Connected

2,344FansLike
1,267FollowersFollow
2,897SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Latest Articles

- Advertisement -
Open chat
1
Hello There👋.
Ask me about scholarships, Universities and Student Opportunities. I reply Fast!