28.2 C
Rwanda
Monday, July 1, 2024

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWIGA MU ISHURI RIKURU RYA POLISI Y’U RWANDA – MUSANZE

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose bifuza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Ntara y’ Amajyaruguru, Akarere ka Musanze ko abujuje ibisabwa, batangira kwiyandikisha ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru guhera tariki ya 17 Mutarama kugeza tariki ya 02 Gashyantare 2024.

Uwiyandikisha agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari Umunyarwanda
  2. Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 22
  3. Kuba yaratsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye
  4. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
  5. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
  6. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta
  7. Kuba afite ubuzima buzira umuze
  8. Kuba ari ingaragu

Ishuri rikuru rya Polisi rifite amashami atandukanye nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe inagaragaza ibyo usaba kuryigamo agomba kuba yarize ndetse n’amanota fatizo agomba kuba yarabonye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye:

Ku bujuje ibisabwa, kwiyandikisha bikorwa mu minsi y’akazi kuva saa mbiri za mu gitondo (08h00) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) ku matariki yavuzwe haruguru.

Abiyandikisha basabwa kuza bitwaje ibi bikurikira:

Fotokopi y’indangamuntu

Fotokopi y’urupapuro rugaragaza amanota yabonye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (Result slip)

Ifishi iboneka ku rubuga rwa Polisi (www.police.gov.rw) yujujwe neza, iriho ifoto (Passport photo) ya nyirayo igaragara neza

Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri telefoni: 0788311785, 0788311526 cyangwa 0781860024.

original announcement: Click here

original announcement documents below

Related Articles

Stay Connected

2,344FansLike
1,267FollowersFollow
2,897SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Latest Articles

- Advertisement -
Open chat
1
Hello There👋.
Ask me about scholarships, Universities and Student Opportunities. I reply Fast!