28.2 C
Rwanda
Wednesday, July 3, 2024

ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z’U RWANDA

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko bakwihutira kwiyandikisha ku biro by’ uturere batuyemo guhera tariki ya 16 kugeza ku ya 27 Ukuboza 2022.

Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy-Gako) bakanarangiza bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami avugwa muri iri tangazo. Bagomba kuba bararangije amashuri yisumbuye, bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 21.

Abandi bahamagawe ni abo ku rwego rwa ofisiye baziga umwaka umwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy-Gako). Bagomba kuba bararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) cyangwa A1 kubize amashuri y’imyuga (IPRC) bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kugeza kuri 24. Ku bize mu ishami ry’ubuganga (Medicine), ubuhanga (Engineering) ndetse n’amategeko (Law) babyifuza, bagomba kuba batarengeje imyaka 27 y’amavuko.

Abiyandikisha ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira:

a. Kuba uri Umunyarwanda;

b. Ufite ubushake;

c. Ufite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta;

d. Utarakatiwe n’inkiko;

c. Uri Inyangamugayo;

f. Uri ingaragu;

g. No gutsinda ibizamini bizatangwa.

Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ni ibi bikurikira: Mu ishami rya General Medicine, amanota asabwa, ni A-B mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga muri Mechanical Engineering; amanota asabwa ni A-B mu ishami rya PCM. Abifuza kwiga muri Computer and Software Engineering, amanota asabwa, ni A-B mu mashami ya MCE, MPG na MPCo. Abifuza kwiga muri Mathematics amanota asabwa ni A-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga muri Physics, barasabwa kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga mu ishami rya Chemistry bagomba kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga mu ishami rya Biology amanota asabwa ni A-C babonye mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga muri General Nursing, amanota asabwa ni B-C muri PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga muri Law, amanota asabwa ni A-B mu mashami ya HEG, LFK, LKK, LKF,HEL, HGL na LEG. Abifuza kwiga Social and Military Sciences barasabwa kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya MEG, MCOE, HEG, HGL, HEL na LEG. Abize muri TVET, amanota asabwa ni A-C naho abize ubwarimu, amanota asabwa ni A-C.

Abiyandikisha basabwa kwitwaza ibi bikurikira:

a. Indangamuntu

b. Icyemezo cy’amashuri wize kiriho umukono wa noteri

c. lcyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge

d. Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko

Abiyandikishije bazakora ibizamini by’ijonjora ku wa 28 Ukuboza kugeza ku wa 06 Mutarama 2023 saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:

a. Intara y’Amajyaruguru, akarere ka Gicumbi ni ku wa 28 Ukuboza 2022 kuri Sitade ya Gicumbi. Mu karere ka Burera ni ku wa 29 Ukuboza 2022 ku biro by’akarere. Mu karere ka Musanze ni ku wa 30 Ukuboza 2022 kuri Sitade Ubworoherane. Mu karere ka Gakenke ku wa 31 Ukuboza 2022 ku kibuga cy’umupira cya Ngando. Mu karere ka Rulindo ni ku wa 02 Mutarama 2023 ku kibuga cya Gasiza.

b. Mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge ni ku wa 03 Mutarama 2023, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu karere ka Kicukiro ni ku wa 05 Mutarama 2023 kuri Sitade ya IPRC Kicukiro. Mu karere ka Gasabo ni kuri 04 Mutarama 2023 kuri Sitade ya ULK.

c. Mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyamagabe, ni ku wa 28 Ukuboza 2022 kuri Sitade ya Nyamagabe. Mu karere ka Nyaruguru ni ku wa 29 Ukuboza 2022 ku kibuga cy’umupira Ndago. Mu karere ka Gisagara ni ku wa 30 Ukuboza 2022 ku biro by’akarere. Mu karere ka Huye ni ku wa 31 Ukuboza 2022 kuri Sitade ya Huye. Mu karere ka Nyanza ni ku wa 02 Mutarama 2023 kuri Sitade i Nyanza. Mu karere ka Ruhango ni ku wa 03 Mutarama 2023 ku biro by’akarere. Mu karere ka Muhanga ni ku wa 04 Mutarama 2023 kuri Sitade ya Muhanga. Mu karere ka Kamonyi ni ku wa 05 Mutarama 2023 ku biro by’akarere.

d. Mu ntara y’Uburasirazuba, mu karere ka Kirehe ni ku wa 28 Ukuboza 2022 ku biro by’akarere ka Kirche. Mu karere ka Ngoma ni ku wa 29 Ukuboza 2022 I Ngoma ku kibuga cy’umupira. Mu karere ka Nyagatare ni ku wa 30 Ukuboza 2022 ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare. Mu karere ka Gatsibo ni ku wa 31 Ukuboza 2022 ku biro by’akarere ka Gatsibo. Mu karere ka Kayonza ni ku wa 02 Mutarama 2023 ku biro by’akarere ka Kayonza. Mu karere ka Rwamagana ni ku wa 03 Mutarama 2023 ku biro by’akarere i Rwamagana. Mu karere ka Bugesera ni ku wa ku wa 04 Mutarama 2023 ku kibuga cy’umupira cya Bugesera (Sitade).

f. Mu ntara y’Uburengerazuba, mu karere ka Rusizi ni ku wa 28 Ukuboza 2022 kuri Sitade ya Rusizi. Mu karere ka Nyamasheke, ni ku wa ku wa 29 Ukuboza 2022 ku biro by’akarere. Mu karere ka Karongi ni ku wa 30 Ukuboza 2022 ku biro by’akarere. Mu karere ka Rutsiro ni ku wa 31 Ukuboza 2022 kuri Sitade ya Rutsiro. Mu karere ka Rubavu ni ku wa ku wa 04 Mutarama 2023 kuri Sitade ya Rubavu. Mu karere ka Nyabihu, ni ku wa 03 Mutarama 2023 mu kigo cya gisirikare Mukamira. Mu karere ka Ngororero ni ku wa 02 Mutarama 2023 kuri Sitade Ngororero.

8. Iri tangazo mushobora kurisoma kandi ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo www.mod.gov.rw

itangazo ku bifuza kwinjira mu ngabo z'u rwanda TheHuye.com
itangazo ku bifuza kwinjira mu ngabo z'u rwanda TheHuye.com

Related Articles

Stay Connected

2,344FansLike
1,267FollowersFollow
2,897SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Latest Articles

- Advertisement -
Open chat
1
Hello There👋.
Ask me about scholarships, Universities and Student Opportunities. I reply Fast!