Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bize mu mashuri ya Technical Secondary Schools (TSS) bifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, ko nabo bashobora kwiyandikisha ku turere no ku mirenge. Kwiyandikisha bitangira kuva tariki ya 1 kugeza ya 12 Werurwe 2024.
Ibisabwa kugirango wemererwe kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ku barangije mu mashuri ya TSS ni ibi bikurikira:
Abifuza kwiga muri Computer Engineering, amanota asabwa ni ukuba waragize nibura 45 mu mashami ya TVET akurikira: Software development -SOD, Software programming and Embedded Systems – SPE, Networking – NET.
Abifuza kwiga muri Mechanical Engineering, amanota asabwa ni ukuba waragize nibura 45 mu ishami rya TVET rya Mechanical Production technology-MPT.
Abahamagawe ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira:
- Kuba uri Umunyarwanda.
- Kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 21.
- Kuba wararangije amashuri 6 yisumbuye kandi ufite amanota yavuzwe mu gika cya kabiri ahabanza. Abazatsinda ibizami by’ijonjora bazakora ibizamini bibahesha kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.
- Kuba ufite ubuzima buzira umuze.
- Kuba utarigeze uhamwa n’icyaha.
- Kuba utarirukanwe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse warakorewe ihanagurwabusembwa.
- Kuba udakurikiranweho icyaha.
- Kuba utagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta.
- Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire.
- Kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu ngabo z’ u Rwanda.
Ibyangombwa bazitwaza igihe cyo gukora ibizamini
- Indangamuntu.
- Icyemezo cy’amashuri wize kiriho umukono wa Noteri
- Icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge.
- Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko
Ibizamini by’ijonjora bizakorwa kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 19 Werurwe 2024, saa mbiri za mu gitondo mu turere twose tw’igihugu hakurikijwe gahunda twatanze mu Itangazo riheruka.
Iri tangazo mushobora kurisoma kandi ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo mod.gov.rw
Official announcement
TheHuye.com is an educational, informational website that provides information and news related to the universities operating and located in Rwanda. We mainly aim at providing on date information for our readers and other professional help they may need. Our main goal is to help 10, 000 students this year secure places in their favorite universities in Rwanda and pursue their career of choice. TheHuye editorial Team wrote this article.