24.3 C
Rwanda
Saturday, July 27, 2024

ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MURI IPRC

ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC). MU MWAKA W’AMASHURI 2022-2023.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (Higher Education Council) buramenyesha abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri 2022, bakaba bifuza gusaba inguzanyo yo gutangira kwiga mu mwaka wa mbere mu Ishuri Rikuru ryigisha Ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga (Rwanda Polytechnic/IPRCs) ibi bikurikira:

  1. Gusaba inguzanyo bizakorwa guhera tariki ya 31/12/2022 kugeza ku ya 15/01/2023. Nyuma y’ayo matariki nta busabe bw’inguzanyo buzakirwa
  2. Usaba inguzanyo agomba kuba yaramaze gusaba umwanya (Application for Admission) muri “Rwanda Polytechnic”.
  3. Gusaba inguzanyo bikorwa hakoreshejwe https://mis.hec.gov.rw/bursary/Apply-Local-Loan. umurongo wa interineti ukurikira:
  4. Usaba inguzanyo agomba kuzuza neza amakuru yose asabwa. Ubusabe bwujuje nabi cyangwa butujuje ibisabwa ntabwo buzasuzumwa.
  5. Usaba inguzanyo agomba kuba afite ibi bikurikira:

(a) Kopi y’indangamuntu ye

(b) Urupapuro rw’amanota yabonye arangiza amashuri yisumbuye (Results Slip).

  1. Amazina ari ku ndangamuntu agomba kuba ahuye n’ayo ku rupapuro rw’amanota yabonye arangiza amashuri yisumbuye (Results Slip). Mu gihe bidahuye, agomba kubanza kubikosoza muri NESA cyangwa NIDA mbere yo gusaba ishuri n’inguzanyo.
  2. Usaba agomba kuzuza neza: nomero y’indangamuntu, nomero yihariye y’umunyeshuri yahawe na Rwanda Polytechnic (reference number), Email ikora neza kandi yibuka neza umubare w’ibanga (password), nomero ya telefoni. Uzabyuzuza nabi ntabwo ubusabe bwe buzasuzumwa.
  3. Abemerewe gusaba inguzanyo ni abarangije amashuri yisumbuye muri 2022 gusa.
    Bikorewe i Kigali kuwa 30/12/2022
    Date: 2022.12.30 14:31:22
    Website: www.hec.gov.rw
    Email: info@hec.gov.rw Call Centre: 0786823101
ITANGAZO RIREBA ABIFUZA GUSABA INGUZANYO YO KWIGA MU ISHURI RIKURU RYIGISHA UBUMENYINGIRO N’IKORANABUHANGA (RWANDA POLYTECHNIC) TheHuye.Com Image

Related Articles

Stay Connected

2,344FansLike
1,267FollowersFollow
2,897SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Latest Articles

- Advertisement -
Open chat
1
Hello There👋.
Ask me about scholarships, Universities and Student Opportunities. I reply Fast!