21 C
Rwanda
Sunday, September 8, 2024

ITANGAZO KU BIFUZA KWINJIRA MU NGABO Z’U RWANDA 2024

Ubuyobozi bukuru bw’ Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’abasirikare bato ko kwiyandikisha ku turere no ku mirenge bizatangira tariki ya 11 Nyakanga kugeza tariki ya 9 Kanama 2024.

Ibisabwa:

  • Kuba uri Umunyarwanda.
  • Kuba ufite ubuzima buzira umuze.
  • Kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 25.
  • Kuba utarakatiwe n’inkiko.
  • Kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire.
  • Kuba ufite ubushake bwo kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda.
  • Kutagaragara ku rutonde rw’abirukanywe mu mirimo ya Leta.
  • Kuba nibura wararangije amashuri atatu yisumbuye kuzamura (O level certificate).
  • Gutsinda ibizamini bizatangwa.

Ibyangombwa bisabwa:

  • Indangamuntu.
  • Icyemezo cyerekana ko warangije nibura amashuri atatu yisumbuye (O level Certificate).
  • Icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge.
  • Icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.

Abiyandikishije bazakora ibizamini by’ijonjora kuva tariki ya 19 Kanama kugeza tariki 3 Nzeri 2024 saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:

Mu mujyi wa Kigali:

– Mu karere ka Kicukiro ni tariki ya 19 n’iya 20 Kanama 2024 mu kuri Sitade ya IPRC Kicukiro.

– Mu karere ka Gasabo ni tariki ya 21 n’iya 22 Kanama 2024 kuri Sitade ya ULK.

– Mu karere ka Nyarugenge ni tariki ya 23 n’iya 24 Kanama 2004 kuri Pele Sitade i Nyamirambo.

Intara y’Amajyaruguru:

– Mu karere ka Gicumbi ni tariki ya 19 n’iya 20 Kanama 2024 kuri Sitade ya Gicumbi.

– Mu karere ka Burera ni tariki ya 21 n’iya 22 Kanama 2024 ku biro by’akarere.

– Mu karere ka Musanze ni tariki ya 23 n’iya 24 Kanama 2024 kuri Stade Ubworoherane.

– Mu karere ka Gakenke ni tariki ya 25 n’iya 26 Kanama 2024 ku kibuga cy’umupira cya Ngando.

-Mu karere ka Rurindo ni tariki ya 27 n’iya 28 Kanama 2024 ku kibuga cya Gasiza.

Mu ntara y’Amajyepfo:

– Mu karere ka Nyamagabe ni tariki ya 19 n’iya 20 Kanama 2024 kuri Sitade ya Nyamagabe.

– Mu karere ka Nyaruguru ni tariki ya 21 n’iya 22 Kanama 2024 ku kibuga cy’umupira cya Ndago.

-Mu karere ka Gisagara ni tariki ya 23 n’iya 24 Kanama 2024 ku biro by’akarere.

-Mu karere ka Huye ni tariki 25 n’iya 26 Kanama 2024 kuri Sitade ya Huye. -Mu karere ka Nyanza ni tariki 27 n’iya 28 Kanama 2024 kuri Stade i Nyanza.

-Mu karere ka Ruhango ni tariki ya 29 n’iya 30 Kanama 2024 ku biro by’akarere.

– Mu karere ka Muhanga ni tariki ya 31 Kanama n’iya 1 Nzeri 2024 kuri Sitade ya Muhanga.

– Mu karere ka Kamonyi ni tariki ya 2 n’iya 3 Nzeri 2024 ku biro by’akarere.

Mu ntara y’Iburasirazuba:

-Mu karere ka Kirehe ni tariki ya 19 n’iya 20 Kanama 2024 ku biro by’akarere ka Kirehe.

– Mu karere ka Ngoma ni tariki ya 21 n’iya 22 Kanama 2024 i Ngoma ku kibuga cy’umupira.

-Mu karere ka Nyagatare ni tariki ya 23 n’iya 24 Kanama 2024 ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare.

-Mu karere ka Gatsibo ni tariki ya 25 n’iya 26 Kanama 2024 ku biro by’akarere ka Gatsibo.

– Mu karere ka Kayonza ni tariki ya 27 n’iya 28 Kanama 2024 ku biro by’akarere ka Kayonza.

– Mu karere ka Rwamagana ni tariki ya 29 n’iya 30 Kanama 2024 ku biro by’akarere i Rwamagana.

– Mu karere ka Bugesera ni tariki ya 31 Kanama n’iya 1 Nzeri 2024 ku kibuga cy’umupira cya Bugesera (Sitade).

Mu ntara y’Uburengerazuba:

– Mu karere ka Rusizi ni tariki ya 19 n’iya 20 Kanama 2024 kuri sitade ya Rusizi.

– Mu karere ka Nyamasheke ni tariki ya 21 n’iya 22 Kanama 2024 ku biro by’akarere.

– Mu karere ka Karongi ni tariki ya 23 n’iya 24 Kanama 2024 ku biro by’akarere ka Karongi.

– Mu karere ka Rutsiro ni tariki ya 25 n’iya 26 Kanama 2024 kuri sitade ya Rutsiro.

– Mu karere ka Rubavu ni tariki ya 27 n’iya 28 Kanama 2024 kuri sitade ya Rubavu.

-Mu karere ka Nyabihu ni tariki ya 29 n’iya 30 Kanama 2024 mu kigo cya gisirikare Mukamira.

– Mu karere ka Ngororero ni tariki ya 31 Kanama n’iya 1 Nzeri 2024 kuri sitade ya Ngororero.

Iri tangazo mushobora kandi kurisoma ku rubuga rwa Minisiteri y’lngabo www.mod.gov.rw.

Official Announcement

Related Articles

Stay Connected

2,344FansLike
1,267FollowersFollow
2,897SubscribersSubscribe
- Advertisement -

Latest Articles

- Advertisement -
Open chat
1
Hello There👋.
Ask me about scholarships, Universities and Student Opportunities. I reply Fast!